Latest post

Abanyeshuri ba IPRC KITABI bubatse uturima tw’igikoni n’ubwiherero mu rwego rwo kwesa imwe mu mihigo bari barahize

Yanditswe na NSENGIMANA Jimmy, ku wa 19 Mutarama 2020

Nk’uko itorero ry’igihugu rimaze kuba umuco mu ngeri zose hano mu Rwanda, abanyeshuri bagiye gutangira kaminuza babanza guca mu itorero ry’icyumweru kimwe cyiswe “ICYUMWERU CY’INTORE MU ZINDI” kugira ngo batozwe indangagaciro ziranga umunyarwanda, no kwigishwa andi masomo yose abafasha kujya mu zindi ntore z’abanyeshuri biga muri kaminuza zitwa “INTAGAMBURUZWA” nk’uko interuro y’icyivugo cyabo ibivuga:

Ndi Intagamburuzwa mu Nkomezamihigo, ndi Umurinzi w’ibyagezweho, ndi Indashyikirwa mu bumenyi, ndi Nkore neza bandebereho, nkaba ku isonga mu kubaka u Rwanda rushya n’iterambere rya Afrika.

Ni muri uru rwego, Intagamburuzwa za IPRC KITABI mu cyumweru cy’intore mu zindi, zari zarahize imihigo itandukanye irimo uwo kwimakaza indangagaciro y’ubwitange bavoma mu muco nyarwanda, nyuma biyemeza no kuyesa.

Intagamburuzwa za IPRC KITABI zari zakereye umurimo

Imwe mu mihigo baherutse kwesa ku ya 18 Mutarama 2020, harimo uwo kubakira ubwiherero n’uturima tw’igikoni ingo eshatu. Ni ukuvuga akarima k’igikoni n’ubwiherero kuri buri rugo, ku baturage batatu batishoboye batuye mu murenge wa Kitabi, akagari ka Kagano, umudugudu wa Kintobo ari naho ishuri riherereye.

Iki gikorwa kikaba cyarateguwe kinayoborwa n’abanyeshuri bayobora abandi mu NTAGAMBURUZWA za IPRC KITABI, babifashijwemo n’abanyeshuri b’iri shuri bose muri rusange.

Bamwe mu banyeshuri ba IPRC KITABI bari bitabiriye iki gikorwa cy’urukundo barimo uwitwa BARAME Hussein. Uyu munyeshuri, akaba yavuze ko bari baramenye ko hari abaturage bo muri uyu murenge, by’umwihariko mu kagari ka Kagano ishuri riherereyemo batagira ubwiherero, ari na ho bahereye bagira igitekerezo cyo gutanga ubufasha bwo kububakira ubwiherero n’uturima tw’igikoni mu bushobozi bafite. Ibi kuri bo bikaba ari urugendo rukomeje, ndetse baniyemeje kuzongera kwisuganya bakagira ikindi bakora harimo no kongera umubare w’abafashwa.

Na ho NZAYISENGA Jean Marie Vianney, umukozi wa IPRC KITABI ushinzwe igenamigambi wari umwe mu bandi benshi bari bitabiriye iki gikorwa, yavuze ko ari igikorwa cyaturutse ku bushake bw’abanyeshuri, baza kubimenyesha ubuyobozi bw’ikigo ko bifuza kugira icyo bakora mu rwego rwo guteza imbere no gukemura ibibazo bimwe na bimwe biri aho biga, hamwe no kunoza umubano w’ishuri ryabo n’abaturage baturanye.

Abaturage bubakiwe ubwiherero ni abakecuru batatu ari bo NTIBAZIRIKANA Venanciya na NYIRABANGABEZA Liberata na MUKAKARISA Chantal bose batuye mu Kagari ka Kagano, umudugudu wa Kintobo.

“Ndishimye cyane kuko ni ubwa mbere ngeze ku majyambere. Kuva nabaho, ni bwo ntunze ubwiherero kuko ubundi twigiraga mu kigunda. Ndabashimira cyane mwa bana mwe Imana ibahe umugisha ku bw’ibyo mungejejeho.” -NTIBAZIRIKANA Venanciya

Intore ku murimo

NYIRABANGABEZA Liberata we yagize ati: ”Ndishimye cyane,ndabanezerewe rwose Imana ibahe umugisha ku bwo kumfasha mukankorera icyo ntari mfite.”  Nyirabangabeza yakomeje avuga ko ari igikorwa cy’urukundo kandi ashimira cyane ishuri rya IPRC KITABI nk’abaturanyi kandi ko byamukoze ku mutima, by’umwihariko kuba yabonye abiganjemo ari urubyiruko rw’abasore n’inkumi bakora nk’abikorera.

Bamwe mu bayobozi b’inzego z’ibanze bitabiriye iki gikorwa harimo umukozi w’umurenge wa Kitabi ushinzwe irangamimerere na notariya Bwana KAYIRU Mike ndetse n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagari ka Kagano Bwana MUHIRWA Felix.

Kayiru Mike, umukozi w’umurenge wa Kitabi ushinzwe irangamimerere na notariya

KAYIRU Mike, akaba yari yitabiriye iki gikorwa ahagarariye ubuyobozi bw’umurenge wa Kitabi; yavuze ko nk’ubuyobozi bw’umurenge ishuri rya IPRC KITABI rihereryemo, bashima byimazeyo iki gikorwa cyo gufasha abaturage babo babateza imbere mu kubakemurira bimwe mu bibazo bari bafite.

Ubuyobozi bw’ishuri bwarebye kure, kuko iki gikorwa cy’umuganda wo kubakira ubwiherero n’uturima tw’igikoni abatishoboye, kije gikemura bimwe mu bibazo byari bihari, kuko ubusanzwe kutagira ubwiherero ku baturage bamwe na bamwe bikiri kimwe mu bibazo bihangayikishije inzego z’ubuyobozi. Ni amahirwe rero twagize yo kugira iri shuri rya IPRC KITABI muri uyu murenge wacu, kuko bagira uruhare runini mu guteza imbere uyu murenge ndetse no gukemura ibibazo bimwe na bimwe ku bufatanye n’umurenge.”-Kayiru.

Uyu muyobozi akaba yaraboneyeho no gusaba abaturage bahawe uyu musanzu wo kubakirwa ubwiherero kuzirikana agaciro ka bwo, ndetse no kububungabunga, anashishikariza urubyiruko rwari aho gukomeza ibikorwa nk’ibi byo kubaka igihugu kuko ari bo mbaraga z’igihugu no kuba ari bo bayobozi b’ejo b’u Rwanda.

Iki gikorwa cyo kwesa umuhigo wo kwimakaza indangagaciro y’ubwitange ku NTAGAMBURUZWA za IPRC ITABI kikaba cyaragenze neza cyane, aho buri rugo rw’abavuzwe hejuru rwubakiwe ubwiherero n’akarima k’igikoni.

“DUKENYERE DUKOMEZE, IMIHIGO IRAKOMEYE KANDI IRASHOBOKA.”

Andi mafoto:

Intagamburuzwa za IPRC KITABI zimaze guhigura ibyo zahize
About the author