Muri IPRC KITABI, umuhango wo kwibuka abazize jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 waranzwe n’impanuro zikangurira urubyiruko gukora cyane no kurinda ibyagezweho.

NSENGIMANA Jimmy

Ku wa kabiri taliki ya 9 Mata 2019, muri IPRC KITABI habereye umuhango wo kwibuka (ku nshuro ya 25) jenoside yakorewe abatutsi mu 1994. Uwo muhango ukaba waritabiriwe n’abayobozi batandukanye barimo umuyobozi w’akarere ka Nyamagabe wungirije ushinzwe imiberehomyiza y’abaturage.

MUJAWAMARIYA Prisca, Umuyobozi w’akarere ka Nyamagabe wungirije ushinzwe imiberehomyiza y’abaturage.

Mu buhamya bugufi bwuje gutebya yatanze agifata ijambo, umuyobozi w’akarere ka Nyamagabe wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage yagize ati:

—, naje kwiga mu mwaka wa mbere wa secondaire hariya ku KIGEME mu 1973, mpageze baba baratwirukanye, baradukubise, ndashaka kubabwira ko umusozi witwa REMERA wa hariya (Nyamagabe) n’ishyamba ryaho njya mbireba nicaye mu biro. Iryo shyamba ni ryo ryanyakiriye muri iryo joro kuko abahungu bo muri universite baje kutwirukana mu ijoro, baradukubise, turamanutse dukwira imishwaro ndara hariya hejuru ku musozi n’abandi kuko twari benshi n’abalimu batwigishaga b’abatutsi. Turaharara nari umwana mutoya bucya ngomba kongera ngataha n’amaguru ntazi n’inzira.”

“Ni yo mpamvu ngira ngo mbabwire nkamwe abanyeshuli bo muri kaminuza, ndabasaba kujya mutekereza mugashishoza, ugasesengura ibyo nkubwira, ibyo so akubwira, ibyo nyoko akubwira n’ibyo radiyo ivuze isesengurire, wifatire icyemezo, wihitiremo.”

Yongeyeho ko urubyiruko nk’uko ari rwo Rwanda rw’ejo rugomba gukora icyabazanye bashishikaye, bakiga bafite intego ariko anabibutsa ko bakwiye kugira uruhare rugaragara mu gusigasira ibyagezweho barwanya uwashaka kubisenya.

Bwana NASASIRA Richard, umuyobozi w’ishuli rikuru rya IPRC KITABI

“Ubuzima uburema iyo urebye ejo hashize, ukareba ibiriho ubu bityo bikagufasha kumenya ibigomba kubaho ejo hazaza. Ejo hashize hacu ni ariya mateka twese tuzi kandi aho turi uyu munsi turahazi ariko ejo hazaza twahamenya ari uko dufashe ibyabayeho n’iby’uyu munsi tukabihuza maze bikadufasha gufata ingamba z’ukuntu tugomba kugena uko tuzabaho ejo. Ikaba ari yo mpamvu nkatwe ikigo cya IPRC KITABI dufata kwibuka nk’imwe mu nkingi izatuma turema u Rwanda rw’ejo hazaza, turema ubuzima bwiza ku banyarwanda b’uyu munsi ndetse n’abazadukomokaho.”- Umuyobozi w’ishuli rikuru rya IPRC KITABI

AERG-ICYIZERE yo muri IPRC KITABI

Ibinyujije mu buryo bwo kuririmba, imikino ndetse n’ibizwi nka drama, AERG-ICYIZERE igizwe n’urubyiruko rw’abanyeshuli ba IPRC KITABI yatanze ubutumwa bwiza bwagarutse ku guhumuriza no kugarurira abarokotse jenoside icyizere bagomba kugira nyuma y’imyaka 25 jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 ibaye.I

Uyu muhango ukaba warabereye mu nzu mberebyombi ya IPRC KITABI, ahari hateraniye abayobozi batandukanye barimo umuyobozi w’akarere ka Nyamagabe wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Madamu MUJAWAMARIYA Prisca, umuyobozi w’ishuli rikuru rya IPRC KITABI Bwana NASASIRA Richard, umuyobozi w’umurenge wa KITABI, abayobozi b’ingabo na police mu murenge wa Kitabi, uhagarariye IBUKA mu karere ka Nyamagabe, abakozi, abanyeshuli, inshuti n’abaturanyi ba IPRC KITABI bose bari baje kwifatanya muri uwo muhango.

Mbere y’uyu munsi nyirizina, ku wa mbere taliki ya 8 Mata 2019 hari habaye ijoro ryo kwibuka aho urubyiruko rw’abanyeshuli baba mu muryango wa AERG-ICYIZERE IPRC KITABI rwatanze ubutumwa mu ngeri zitandukanye nko mu mikino inyuranye, indirimbo ndetse hanacanwa urumuri rw’icyizere. Ubuyobozi, abakozi, abanyeshuli n’abaturanyi ba IPRC KITABI ni bo bitabiriye iri joro ryo kwibuka.

About the author