Ni iki abakozi n’abanyeshuri ba IPRC KITABI bungukiye mu gusura urwibutso rwa Jenoside rwa Murambi?

NSENGIMANA Jimmy

Muri iki cyumweru cyo kwibuka (ku nshuro ya 25) jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, abayobozi, abakozi n’abanyeshuri bose ba IPRC KITABI basuye urwibutso rwa jenoside rwa Murambi ruherereye mu karere ka Nyamagabe kugirango bakomeze kurushaho gusobanukirwa amateka ya jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.

Ubuyobozi bw’iri shuri bukaba bwarahisemo ko nyuma y’amasomo asanzwe ahatangirwa ajyanye no kubungabunga ibidukikije ndetse n’ubukerarugendo, hakwiyongeraho n’ubundi bumenyi ku banyeshuri binyujijwe mu kubafasha gusura aharanga amateka ya Jenoside nk’i Murambi, ndetse no gusobanukirwa neza amavo n’amavuko ya jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.

Ibyo bigahura n’ibihe turimo byo kwibuka. Uku gusura urwibutso rwa Murambi bikaba byarakozwe mu byiciro ndetse no mu minsi itandukanye kuva ku italiki ya 8  Mata kugeza taliki 12 Mata 2019 aho abanyeshuli n’abakozi bose b’iri shuri babashije gusura uru rwibutso.

Umwe mu banyeshuli basuye uru rwibutso rwa Murambi, twaraganiriye maze adusangiza bimwe mu byo yungukiye muri uru ruzinduko.

“Nahoraga nifuza gusura uru rwibutso none ubuyobozi bw’ishuri nigamo bwabimfashijemo ndahagera. Mu by’ukuri abenshi mu rubyiruko ntibarasobanukirwa byinshi ku bijyanye na Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 ariko jyewe uyu mwanya mfite byinshi nasobanukiwe byaba ibijyanye na Jenoside nyirizina ndetse n’amateka yayo yose.

Rero nahungukiye byinshi cyane ku buryo nanjye nabisangiza bagenzi banjye. Urugero natanga ni ibijyanye na ZONE TOURQUOISE. Najyaga nibaza byinshi kuri yo nkanibaza ku ruhare rw’Abafaransa muri Jenoside ariko uyu mwanya ndabizi ndetse nabonye ibimenyetso bifatika byamfashije kubisobanukirwa kurushaho.”

SEBUKWARE Wellars, umukozi wa IPRC KITABI yagize ati:“Kuri uru rwibutso rwa Murambi nahungukiye byinshi,  byaba ukuntu Jenoside yateguwe ndetse n’uko repubulika ebyiri zambere abanyarwanda baribabayeho. Nahungukiye uruhare rw’amahanga cyane cyane Abafaransa mu itegurwa n’ishyirwa mu bikorwa rya Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 kuko ahandi najyaga mbisoma cyangwa nkabibwirwa simbyumve neza ariko hano hari ibimenyetso byinshi bifatika uwo ari we wese atahakana.”

Abari bagize amatsinda yose ya IPRC KITABI yasuye uru rwibutso rwa MURAMBI, bakaba baratemberejwe ibice byose bigize uru rwibutso ari nako bagendaga basobanurirwa byimbitse akantu ku kandi bitewe n’aho babaga bageze.

Muri uru rwibutso, harimo ibice bitandukanye aho twavuga nko hanze ya rwo ahari icyobo gisakaye kugirango kitazasibangana, ahagaragara ibikoresho biremereye byari iby’ingabo z’Abafaransa, ahabitse imyenda y’abatutsi bishwe muri Jenoside,  ahari hashinze idarapo ry’Ubufaransa, ahakinirwaga volleyball n’ingabo z’Abafaransa ndetse n’ahari imibiri yabungabunzwe ngo itabora nk’ikimenyetso simusiga cya Jenoside muri ako gace.

Naho imbere, harimo amafoto yo mu bihe bitandukanye yerekana gutegurwa kwa Jenoside ndetse n’abayigizemo uruhare bamwe na bamwe tutibagiwe n’itangazamukuru ryayishishikarije benshi.

Urwibutso rwa Jenoside rwa Murambi, rukaba rwariciwemo inzirakarengane z’abatutsi barenga 45 000 bari bahahungiye ku italiki 16 Mata 1994 hacyitwa ecole technique. Bari bavuye mu kiliziya kihegereye, babeshywa ko ingabo z’abafaransa zari zikambitse muri iryo shuri zizabarinda.

Si ko byagenze kuko bahise bimwa ibyo kurya n’amazi kugirango bacike intege batazabasha kurwanya abicanyi bari barateguwe. Nyuma y’iminsi  mike birwanaho bakoresheje amabuye,  ku italiki  21 Mata 1994 abatutsi barenga 45,000 mu 65,000 bari bahahungiye bishwe n’interahamwe, abagerageje gucika nabo baza kwicirwa aho bari bihishe mu kiliziya cyari kihegereye.

Ingabo z’abafaransa zikaba zarakoze iyo bwabaga ngo zihishe ibyabaye, aho bacukuye ibyobo byo gushyiramo imibiri y’abatutsi bishwe; nyuma hejuru y’aho bubakaho ikibuga cya volley ball cyakinirwagaho n’ingabo z’Abafaransa, byose kugirango basibanganye ibimenyetso.

Icyumweru cyo kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994, kikaba kizasiga uwo ari we wese ubarizwa muri IPRC KITABI, asobanukiwe bimwe mu byaranze Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994 n’uko yateguwe by’umwihariko mu cyahoze ari perefegitura ya Gikongoro, ubu ni mu karere ka Nyamagabe ari naho iri shuri ribarizwa.

Ubuyobozi bwa IPRC KITABI bukaba bukomeje kwihanganisha ababuze ababo muri Jenoside no gushishikariza abanyarwanda bose kwibuka twiyubaka ari na ko bukangurira urubyiruko gukura amaboko mu mifuka rugakora, rukiga rushyizeho umwete ndetse rukanagira uruhare rugaragara mu kurinda ibyagezweho.

Andi mafoto:

About the author